Слова песни Inkindi -Cecile Kayirebwa

Здравствуйте пользователи ресурса TheSong RU - сегодня предлагаем Вашему вниманию текст песни Inkindi -Cecile Kayirebwa . Вся информация относительно прав собственности находятся у собственника песни, на данном ресурсе предоставлена информация исключительно в ознакомительных целях.

Habwa #Inkindi
Iyeeee sinaheze
Nyamara inkindi Mahoro mahire
Ndeba neza nkubwire. (x2)

Nali naragiye iwacu
Nyamara iwacu kuziba icyuho
Ndeba neza nkubwire,
Iwacu gusezera ahawe nanjye
Yeee no guherekeza ababyeyi.
Ndeba neza nkubwire.

Habwa inkindi
Iyeeee sinaheze
Nyamara inkindi Mahoro mahire
Ndeba neza nkubwire.

Nali naragiye iwacu
Nyamara iwacu gutera inkingi.
Ndeba neza nkubwire,
Iwacu gutera inkingi
Ndeba neza nkubwire,
Zombi ni inkunga yacu twembi.
Ndeba neza nkubwire.
Nali naragiye gusanasanasana
Yeee no gusana nsamira hafi.*
Ndeba neza nkubwire.
Nali naragiye iwacu
Nyamara iwacu gutera imbabazi
Ndeba neza nkubwire,
Iwacu gusigwa mu bisage
Nyamara inkindi sinaheze.

Habwa inkindi
Iyeeeee sinaheze
Yewe inkindi Mahoro mahire
Ndeba neza nkubwire,
Habwa inkindi
Yeee sinaheze
Yeee abana baragutashya
Ndeba neza nkubwire,
Ab’abahungu n’ab’abakobwa
Ab’i Buganza n’i Bwanacyambwe
Ndeba neza nkubwire,
Ba se ngo banguka umare imanza
Yewe Inkindi imfura ya Manzi
Yaratabarutse.

Habwa inkindi
Iyeeee sinaheze
Nyamara inkindi Mahoro mahire
Ndeba neza nkubwire.

Mu bisiza by’iwacu iyo
Yeee mhasize utunyana mu zindi.
Ndeba neza nkubwire,
Zigenda buri umunani
Zose ubuliza uko ali umunani
Ndeba neza nkubwire,
Mu manga za Masisi hariya
Umugoroba ukubye zitaha
Ndeba neza nkubwire,
Mu babyeyi ku mutuzo n’imhuhwe cyane
Yeee nahakuye Ngabo y’icyeza
Nyikesha Mutimukeye.

Habwa inkindi
Iyeeee sinaheze
Nyamara inkindi Mahoro mahire
Ndeba neza nkubwire.

Mu mibande iyo kandi
Naho nahakuye Indakemwa na hato
Ndeba neza nkubwire,
Iherekejwe n’intamati kandi
Zombi n’inyana z’amashashi.

Erega inyamibwa
Iyeee sinaheze
Inka y’isine nakuye iwanyu
Ndeba neza nkubwire
Yabyaye imbabazi shenge
Zombi nzihemba abaterambabazi
Aha nanjye nguhire*

Habwa inkindi
Iyeeee sinaheze
Nyamara inkindi Mahoro mahire
Ndeba neza nkubwire.
Utaramye irw’abagana hariya
Igikobwa yamhaye indatwa
Ndeba neza nkubwire,
Habwa inkindi
Iyeeee sinaheze
Indashyikirwa y’imvi i Kabale*
Ba nyakugirimana.
Nali naragiye iwacu
Nyamara iwacu gutera imbabazi
Ndeba neza nkubwire,
Iwacu gusigwa mu bisage
Nyamara inkindi sinaheze
Ndeba neza nkubwire,
Inkindi sinaheze
Ndeba neza nkubwire.

Понравилась статья? Поделиться с друзьями:
Adblock detector